Abadipolomate b’u Rwanda mu mahanga basoje umwiherero (Amafoto)


Minisitiri w’Ububanyi
n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Richard Sezibera, yavuze ko mu mwiherero
abadipolomate b’u Rwanda mu mahanga basoje, baganiriyemo uburyo
barushaho guteza imbere dipolomasi y’igihugu ariko no kubazwa ibyo
bashinzwe hagendeye ku mpanuro za Perezida Paul Kagame.

Muri uyu mwiherero w’iminsi ibiri, Dr Sezibera yabwiye
abanyamakuru ko aya ari amahirwe kuba ba ambasaderi b’u Rwanda bari
bitabiriye umwiherero w’abayobozi bakuru, bagiye no mu wundi ubahuza
ubwabo.

Yavuze ko ikigaragara ari uko uyu munsi amahirwe y’u Rwanda mu
mahanga agenda yiyongera n’ibibazo rufite bikaba birimo bigabanuka,
nubwo hakirimo bicye ariko nabyo bizaganirwa muri uyu mwiherero.

Ati “Uyu mwiherero ugamije gusuzuma ibikorwa bya za ambasade na
dipolomasi y’u Rwanda muri rusange, guteza imbere ububanyi bw’amahanga
n’u Rwanda, ugamije kandi gusuzuma uko twashyira mu bikorwa imirongo
migari y’u Rwanda ndetse n’ibyemezo byafatiwe mu mwiherero w’abayobozi
bakuru b’igihugu cyacu.”

Bimwe mu biganiro aba badipolomate bazibandaho birimo kureba uko
bafatanya guteza imbere urubyiruko ruri mu mahanga kugira ngo rushobore
kujya rukurikira ibibera mu gihugu cyabo, uko bateza imbere ubucuruzi
hagati y’ibihugu aba badipolomate barimo, kuganira ku ishoramari,
gushakisha ikoranabuhanga rigezweho n’ibindi.

Dr Sezibera yakomeje agira ati “Turaza kandi kureba uburyo twashyira
hamwe nk’abashinzwe guteza imbere dipolomasi y’u Rwanda n’uburyo
twakora neza, kubazwa ibyo dushinzwe dukurikije impanuro Perezida Kagame
yatanze mu mwiherero w’abayobozi b’igihugu cyacu.”

Muri uyu mwiherero kandi aba bayobozi bazaganira n’abahagarariye
abikorera, baganire ku kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi no gusuzuma
aho u Rwanda rugeze rwitegura kwakira inama y’ibihugu bikoresha ururimi
rw’Icyongereza.

Abadipolomate b’u Rwanda mu mwiherero baganira uko dipolomasi y’u Rwanda mu mahanga yarushaho kunozwa

Minisitiri w’Urubyiruko, Rosemary Mbabazi, yahaye ikiganiro abadipolomate bari mu mwiherero

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Richard Sezibera na Amb. Nduhungirehe Olivier bitabiriye uyu mwiherero

Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mukantabana Mathilde ni umwe mu bari muri uyu mwiherero

Abadipolomate b’u Rwanda bitabiriye umwiherero w’iminsi ibiri

<

Dr Sezibera yabwiye abanyamakuru ko abadipolomate b’u Rwanda bazaganira uko barushaho kunoza isura y’u Rwanda mu mahanga

Abanyamakuru batandukanye babaza ibibazo mu kiganiro na Minisitiri Dr Sezibera Richard

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Richard Sezibera, mu kiganiro n’abanyamakuru

Par IGIHE

Posté par rwandaises.com

Amafoto: Rwanda Gov





rwandaactu

A lire aussi

Laisser un commentaire