Ibimenyetso by’uburyo Kabuga yari mu bacurabwenge karundura ba Jenoside


Imyaka 25 irahize
Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, ni nayo myaka ishize Félicien Kabuga,
umuterankunga mukuru w’ubwo bwicanyi ndengakamere yidegembya ataragezwa
imbere y’ubutabera ngo yisobanure ku basaga miliyoni bishwe nta cyaha
bakoze.

Kabuga ni umwe mu bakekwaho ibyaha bashakishwa kurusha
abandi kuri iyi si. Ni umwe mu bari ku rutonde rw’umutuku rwa Polisi
Mpuzamahanga, Interpol, bahigwa bukware, ku byaha birimo Jenoside,
ibyibasiye inyokomuntu, gushishikariza abandi no gukora Jenoside.

Interpol ivuga Kabuga nk’umugabo mugufi wa metero na santimetero 67
wavutse tariki 19 Nyakanga 1935. Avuga neza indimi zirimo Ikinyarwanda,
Igifaransa, Ikidage n’Icyongereza.

Yahizwe kenshi n’urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u
Rwanda (ICTR) ariko rwafunze imiryango rutaramufata kugeza ubwo kumuhiga
bishyikirijwe urugereko rwasimbuye urwo rukiko. Abanyamerika bemeye
gushyiraho miliyoni eshanu z’amadolari ku muntu uzamufata cyangwa
agatanga amakuru aganisha ku kumufata ariko ntaraboneka.

Kabuga, umuherwe wiyegereje ingwe

Kumenya Kabuga neza biratuma umuntu asobanukirwa uburyo umugambi wa
Jenoside yakorewe Abatutsi wanogejwe neza ukanaterwa inkunga
n’abahezanguni bagera kuri 50 guhera mu myaka ya 1990.Icyo gihe Kabuga
yari umucuruzi ukomeye mu gihugu, uvuga rikijyana mu butegetsi bwa
Perezida Juvénal Habyarimana.

Kabuga yari umucuruzi ukomoka i Byumba mu majyaruguru y’igihugu,
ibice byakomokagamo ibindi bikomerezwa by’icyo gihe. Ni umutunzi wari
utunze hegitari 350 z’icyayi n’uruganda rukora ifu y’ingano.

Yari n’umushoramari wubaka inzu zigezweho i Kigali. Ni we wubatse ku
Muhima bwa mbere agace k’ubucuruzi gakomeye mu gihugu, ahashyira
inyubako igezweho irimo hoteli y’ibyumba 120, ibiro 80 n’isoko. Yubatse
indi nzu nziza i Remera yari ifite na Piscine yabagamo we n’umuryango we
w’abana be 11.

Abanyarwanda bavuga ko uhagarikiwe n’ingwe avoma, Kabuga na we ibyo
yakoraga byose ingwe yabaga imuri iruhande kuko yari yarahanye nayo
igihango gikomeye.

Uyu munyemari yari yariyegereje benshi mu bantu bari bakomeye mu
gihugu ahereye mu miryango yabo. Abakobwa be babiri bari
barashyingiranywe n’abahungu ba Perezida Habyarimana. Abandi bakwe be
babiri bari abantu bakomeye mu gihugu barimo Augustin Ngirabatware
wabaye Minisitiri w’igenamigambi guhera mu 1990 kugeza mu 1994 n’undi
witwa Fabien Singaye.

Singaye yari umunyamabanga wa kabiri muri Ambasade y’u Rwanda mu
Busuwisi. Yari intasi ya Leta ya Habyarimana ishinzwe gucungira hafi
abatutsi batavuga rumwe na Leta babaga hanze bateguraga gutahuka mu
gihugu cyabo ku ngufu. Ibyo byamubashishaga gukorana bya hafi na Paul
Barril wari umuyobozi wa jandarumori (gendarmerie) mu Bufaransa.

Kabuga yakomeje kwiyegereza ya ngwe yari imuhagarikiye ubwo umukobwa
we witwa Winnie yarongorwaga n’Umunyamabanga Mukuru w’Interahamwe Eugène
Mbarushimana.

Ku gite cye kandi Kabuga yafatwaga nk’umujyanama wihariye wa Perezida Habyarimana mu bijyanye n’imari.

Ibyo bikomerezwa byose by’ingoma byari byibumbiye mu gatsiko kiswe
‘Akazu’ kari kayobowe n’umugore wa Perezida ari we Agathe Kanziga
kagizwe n’abasirikare bakuru, abategetsi bakuru, abacuruzi n’abayobozi
b’amabanki bake.

Akazu mu mugambi wa Jenoside

Mu kazu niho hagiye hanogerezwa imigambi y’uburyo bwo gutera inkunga
intambara yo kurwanya FPR Inkotanyi yari yatangije urugamba rwo kubohora
igihugu.

Ni intambara yari ihenze kandi isanduku ya Leta yasaga n’irimo ubusa
dore ko byahuriranye n’ubukene igihugu cyari gifite, imanuka ry’ibiciro
n’intambara y’ubutita yari iri kurangira ku Isi.

Leta nta mafaranga yari ifite ahubwo yari ku gitutu cyo gushyira mu
bikorwa imyanzuro yari yarafatiwe n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF)
cyari cyemeye kuyiguriza. Mu myaka itatu gusa u Rwanda amadeni ya Leta
yari amaze kuva kuri miliyoni 500 z’amadolari ageze kuri miliyari
y’amadolari.

Nta yandi mahitamo Habyarimana na Leta ye bari bafite atari ukwemera
amabwiriza y’abaterankunga mpuzamahanga n’ibihugu bikomeye yo kwemera
amashyaka menshi.

Amafaranga ya IMF yazaga afite inzego agomba kujyamo zihariye. Ibyo
byabangamiye Leta kuko yifuzaga ko amafaranga menshi ajya mu gisirikare
kurwana intambara. Byatumye Akazu gategura undi mugambi, kagafata
ibikoresho cyangwa amafaranga yaje agenewe ibindi kakabijyana mu
gisirikare.

Nk’iyo Minisiteri y’ubuzima yabaga yatumije imbagukiragutabara,
zahabwaga Minisiteri y’ingabo cyangwa Minisiteri yo gutwara abantu
n’ibintu yatumiza imodoka zikajyanwa mu ngabo.

Abaterankunga ba Leta baje kumenya ayo manyanga barasakuza ariko ntibyagira icyo bitanga.

Pierre Galand wahoze ari umusenateri mu Bubiligi avuga ko mu 1992 mu
mafaranga Leta yinjizaga ku mwaka, igisirikare cyakoreshaga 51 %.

Akazu kashatse ubundi buryo bwo gutera inkunga no gushakira ibikoresho Interahamwe bayobya imisoro ku byinjiye mu gihugu.

Ubwo Galand yakoraga igenzura kuri konti za Banki Nkuru y’u Rwanda mu
1997, uwahoze ari umuyobozi mukuru ushinzwe gasutamo yamusobanuriye
uburyo Akazu kari karashyizeho agira ati “Hari agace gato k’ikibuga
cy’indege katakorwaho kari kagenewe gucishwamo ibicuruzwa bitanyujijwe
kuri gasutamo”.

Akomeza agira ati “Umuryango wa Habyarimana, ni ukuvuga umugore we na
musaza we nibo bari barashyizeho ako gace. Nibo bakaga imisoro ibyo
bicuruzwa hanyuma bakabijyana ku isoko gushakisha amafaranga azakoreshwa
mu guha ibikoresho Interahamwe.”

Abagize Akazu batangiye no kwinjira muri sosiyete z’ubucuruzi
bashakisha amafaranga yo gutera inkunga Interahamwe. Leta yagenzuraga
bya hafi inzego zikomeye nk’ingufu, gutwara abantu n’ibintu, amabanki
n’ibindi. Nta na kimwe cyakorwaga kitazwi n’ishyaka MRND ryari ku
butegetsi.

Guhera mu 1992, Kabuga afatanyije n’Akazu batangiye kwinjirira
sosiyete za Leta bagamije kunyereza amafaranga ku nyungu zabo bwite. Mu
zo bahereyemo hario uruganda rw’ibibiriti rwa Sorwal rwari i Butare.

Tariki 13 Gashyantare 1992, Alphonse Higaniro wahoze ari Minisitiri
wo gutwara abantu n’ibintu, akaba umwe mu bagize Akazu yagizwe Umuyobozi
Mukuru wa Sorwal. Uyu Higaniro umugore we yari umukobwa w’umuganga
bwite wa Perezida Habyarimana.

Higaniro akigera muri Sorwal ibaruramari yararihinduye. Hari igice
cy’ibyakorwaga na Sorwal yafashe akajya abiha abacuruzi baranguza
bakabitwara bishyuriye kuri sheki zitazigamiwe. Abo bacuruzi
barahindukiraga bakaranguza n’abandi bacuruzi badandaza ariko abo
bakabiri bo bakishyura amafaranga. Ayo mafaranga avuyemo yarakusanywaga
akajya kwifashishwa mu guha imyitozo Interahamwe.

Abo bacuruzi baranguza bahembwaga kwemererwa gushora amafaranga yabo
mu bundi bucuruzi bwunguka cyangwa bakemererwa kuguriza abandi
amafaranga ku nyungu. Benshi babikiriyemo.

Sorwal kandi yaje guha akazi bamwe mu Nterahamwe ndetse inyubako zayo
zakoreshwaga mu myitozo n’imodoka zayo zirimo iyo mu bwoko ba Pajero 4 ×
4 na Minibus zifashishwaga mu kubatwara.

Ibigo bigo by’ubucuzi n’inganda nabyo byarifashishijwe mu gutera
inkunga Interahamwe. Ibyo birimo nka Cimerwa, Ocir-Thé, Magerwa,
Electrogaz na Onatracom zose zashyizwe mu maboko y’abari bashyigikiye
Interahamwe. Ni ukuvuga ko bashakishaga uko bafasha uwo mutwe cyangwa
bagatanga inkunga y’amafaranga yo kuwufasha.

Benshi muri abo bateye inkunga umugambi wa Jenoside ntibagejejwe mu
butabera uretse Alphonse Higaniro, wafatiwe mu Bubiligi mu 1995, akaza
gukatirwa igifungo cy’imyaka 20 n’urukiko rw’i Bruxelles mu 2001.

Toni 25 z’imihoro n’imigabane muri RTLM

Igice cya mbere cy’inkuru z’uruhererekane ikinyamakuru Le monde kise “
Félicien Kabuga, le grand argentier des massacres” ivuga ko Interahamwe
Leta yaje gusanga zidahagije ngo umugambi wa Jenoside ushyirwe mu
bikorwa. Hari hakenewe igikoresho kibafasha gukora ubukangurambaga mu
baturage.

Ni isomo ryari ryaravuye mu igerageza rya Jenoside ryabereye mu
Bugesera mu ijoro ryo kuwa 4 rishyira ku wa 5 Werurwe 1992. Uwo munsi
amagana y’abatutsi yishwe n’abaturanyi nyuma y’ubukangurambaga bwari
bwakozwe na Radiyo Rwanda.

Nyuma yo kubona akamaro ko kwifashisha radiyo mu bukangurambaga, mu
1993 Perezida Habyarimana yashyigikiye umushinga wo gutangiza radiyo
yigenga igomba gukwirakwiza amatwara y’abahezanguni b’abahutu yari amaze
kumenyekana nka Hutu Power. Aha niho Félicien Kabuga ku gite cye
yagize uruhare rugaragara mu ishingwa ry’iyo radiyo yiswe Radio
Télévision Libre des Mille Collines (RTLM).

Habyarimana ni umwe mu bari abanyamigabane bakuru muri uwo mushinga.

Kabuga yatanze amafaranga kugira ngo iyo radiyo itangire ndetse
n’abandi benshi mu bari bagize Akazu batera inkunga. Alphonse Higaniro
n’umugore we nabo bari barimo.

Kabuga yagiye gushakisha indi nkunga mu muryango Fondation
Konrad-Adenauer wari ushamikiye ki ishyaka ryo mu Budage CDU (parti
démocrate-chrétien allemande).

Ingengo y’imari yo gutangiza RTLM yakusanyijwe isaga ibihumbi 450
by’amayero. Mu kanya nk’ako guhumbya, iyo radiyo yari imaze kuba
ikimenyabose biturutse ku ndirimbo zigezweho yakinaga
n’abashyushyarugamba bayo bari intyoza mu gukwirakwiza urwango,
bashishikariza kwanga abatutsi.

Kabuga yongeye kwigaragaza mu mugambi wa Jenoside ajya kugura amatoni
y’imihoro. Byari mu Ugushyingo 1993, icyo gihe sosiyete ya Kabuga
yinjije mu gihugu toni 25 z’imihoro ivuye mu Bushinwa, nyuma muri
Werurwe 1994 agura indi mihoro ibihumbi 50. Ubwo Jenoside tariki 7 Mata,
Kabuga we ibyabaga ntibyamutunguye.

Yafashe umuryango we harimo n’umugore we (umututsikazi),
abahungishiriza muri Ambasade y’Abafaransa, aho abandi bategetsi
bakomeye b’icyo gihe bahungishirije imiryango yabo.

Nyuma y’iminsi itanu ingabo z’u Bufaransa zahungishije imiryango
y’ibyo bikomerezwa ziyijyana i Burayi, naho Kabuga we kuva ubwo atangira
kwihishahisha kugeza n’ubu aho ari ntiharamenyekana.

Kabuga Félicien ugishakishwa, ashinjwa uruhare rukomeye mu mugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi

Par IGIHE

Posté le 15/03/2019 par rwandaises.com



rwandaactu

A lire aussi

Laisser un commentaire