Mukankusi ushinzwe dipolomasi muri RNC yahawe Pasiporo ya Uganda


Charlotte Mukankusi
ushinzwe ibijyanye na dipolomasi mu mutwe w’iterabwoba wa RNC, wari
uherutse muri Uganda mu biganiro na Perezida Museveni; yahawe Pasiporo
y’iki gihugu azajya yifashisha mu ngendo mu gihe uyu mutwe ukomeje
ibikorwa byawo byo gushaka guhungabanya u Rwanda.

Mukankusi yinjiye mu bijyanye na dipolomasi mu 2004
ubwo yari yungirije Kayumba Nyamwasa wari Ambasaderi w’u Rwanda mu
Buhinde, nyuma akomezanya nawe mu mutwe wa RNC.

Ubusanzwe uyu mugore yajyaga ahabwa pasiporo y’abadipolomate na
Guverinoma y’u Rwanda ubwo yari akiri mu mirimo yayo gusa iyo yari afite
ntiyigeze yongerwa kuko yari yamaze gufata uruhande rw’abatavuga rumwe
n’ubutegetsi akayoboka umutwe w’iterabwoba wa RNC.

Amakuru yo guhabwa Pasiporo nk’umuturage wa Uganda yagiye hanze nyuma
y’aho biherutse gutangazwa ko yagiranye ibiganiro imbonankubone na
Perezida Yoweli Kaguta Museveni amugaragariza imigambi y’uyu mutwe yo
kugirira nabi ubutegetsi bw’u Rwanda.

Yari asanganywe Pasiporo igaragaza ko ari Umunyarwanda wavutse ku wa
10 Kanama 1970 i Mbarara muri Uganda. Urwandiko rw’inzira yari yarahawe
nk’umudipolomate rwari rufite nomero PD 000223 mu gihe urwo yari yarahwe
rwa serivisi rwari PS009269 naho urundi rumugaragaza nk’umuturage
usanzwe rwo rwari rufite nomero PC061537.

Indangamuntu ye nyarwanda yari ifite nomero 1197070004061075.
Nyuma y’uko Pasiporo nyarwanda yari afite itongerewe agaciro kubera
ibikorwa yarimo by’umutwe w’iterabwoba, Uganda yahisemo kumufasha kugira
ngo ikureho imbogamizi yagiraga zijyanye n’ibyangombwa by’inzira.

Kuva ku wa 11 Gashyantare 2019, uyu mugore yahawe ibindi byangombwa
bishya by’inzira aho abarwa nk’umuturage wa Uganda ufite pasiporo nomero
A00019997.

Urebye igihe ibi byangombwa by’inzira byatangiwe n’igihe uyu mugore
aherukira muri Uganda, biragaragara ko ari byo yifashishije mu rugendo
yahuriyemo na Perezida Museveni.

Mukankusi wari
umudipolomate w’u Rwanda nk’uko bigaragazwa na Pasiporo iri iburyo,
yahawe Pasiporo imugaragaza nk’umuturage wa Uganda (ibumoso)

Mu Cyumweru cyo ku wa Mbere Werurwe kugera ku wa 06 Werurwe nibwo
yari i Kampala, abonana ubugira kabiri na Perezida Museveni. Impamvu
y’uyu mubonano yari ugushimangira imikoranire ku mpamvu ihuriweho
n’impande zombi.

Uyu mugore yagaragarije Museveni ubufasha bamukeneyeho by’umwihariko
kuba Uganda yashimangira umubano ifiyanye na Loni i New York ku buryo
yatesha agaciro raporo y’impuguke za Loni yo ku wa 31 Ukuboza 2018
igaragaza isano riri hagati ya Guverinoma ya Museveni na RNC.

Iryo sano rishingiye ku bufasha uyu mutwe uhabwa n’iki gihugu mu
bijyanye no gushaka abayoboke mu bice bitandukanye muri Uganda bakajya
mu myitozo i Minembwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Museveni yijeje Mukankusi ko azatanga ubufasha bwose bushoboka, amubwira ko ‘turikumwe’.

Bivugwa ko uyu mugore ubwo yagezaga raporo ye kuri Perezida Museveni
yari yifitiye icyizere ndetse uwo yabwiraga yanyuzwe by’umwihariko ku
bijyanye n’imiterere ya RNC, imigambi, umutwe uri muri Kivu y’Amajyepfo;
ibintu byatumye ngo Museveni yishima akemera gukomeza gutanga ubufasha.

Museveni ngo yamuteye akanyabugabo, amusaba gukomeza ibikorwa byo
gushaka abandi bajya muri uyu mutwe ndetse ko ari na ngombwa gushaka uko
bacamo ibice Ingabo z’u Rwanda.

Amakuru avuga ko Museveni yagaragaje ko ubushake bwe bwo gucamo ibice
Ingabo z’u Rwanda atari ubwa kera kuko aribwo bwagejeje ku gutuma
abarimo Maj. Alphonse Furuma, Patrick Karegeya na Kayumba Nyamwasa
bahunga u Rwanda.

Yijeje ko ubufasha bwisumbuyeho buzatangwa mu gihe uyu mutwe
uzatangira ibikorwa uri guteganya kuri Guverinoma y’u Rwanda,
igisirikare, ibikorwa remezo bya gisirikare; ibintu byongereye RNC
icyizere.

Usibye urugendo rw’uyu mugore muri Uganda, mu mpera z’umwaka ushize,
Museveni yagiye agirana ibindi biganiro n’abayobozi ba RNC barimo uwitwa
Frank Ntwari mwishywa wa Kayumba Nyamwasa, unitwa Komiseri ushinzwe
impunzi n’uburenganzira bwa muntu muri RNC.

Mu minsi ishize kandi LaForge Fils Bazeye wari Umuvugizi wa FDLR na
Lt. Col. Abega wari ushinzwe iperereza muri uwo mutwe bafatiwe ku mupaka
wa Bunagana mu Ukuboza 2018 bavuye muri Uganda mu nama yabaye hagati ya
tariki 15-16 Ukuboza, yahuje abahagarariye RNC ya Kayumba Nyamwasa na
FDLR.

Bivugwa yari yatumijwe n’abayobozi bakuru ba Uganda hagamijwe kunoza
umubano hagati y’iyo mitwe y’iterabwoba n’inzego za gisirikare za Uganda
no kunoza imikoranire mu migambi yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Aba bayobozi ba FDLR baje koherezwa mu Rwanda na Guverinoma ya
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho Minisitiri w’Ububanyi
n’Amahanga, Dr Sezibera Richard, yavuze ko ‘barimo gutanga amakuru meza
akenewe’.

Gufasha imitwe y’iterabwoba ni kimwe mu bibazo bitatu u Rwanda
rwagaragaje ko gikomeje gusubiza inyuma umubano warwo na Uganda ndetse
inshuro nyinshi rwasabye iki gihugu ibisobanuro ariko ntibyatangwa.

Mukankusi aherutse muri Uganda mu biganiro na Museveni
Yanditswe na IGIHE Kuya 18 Werurwe 2019

Posté le 18/03/2019 par rwandaises.com



rwandaactu

A lire aussi

Laisser un commentaire