Perezida Kagame yatangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Angola


Perezida Kagame kuri uyu
wa Gatatu yatangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri i Luanda muri Angola aho
azakirwa na mugenzi we w’iki gihugu, João Lourenço.

Ku munsi wa mbere w’uruzinduko rwe muri Angola,
Perezida Kagame na mugenzi we wa Angola baragirana ibiganiro biza
gukurikira umusangiro wo kwakira Perezida w’u Rwanda.

Uru rugendo ruje nk’umwanya w’ibihugu byombi kugira ngo bishimangira
umubano by’umwihariko mu ngeri zihuriweho zirimo ibijyanye n’ingendo zo
mu kirere, umutekano, ubutabera, imigenderanire hagati y’abaturage
b’ibihugu byombi, ikoranabuhanga n’imiyoborere.

Ku munsi wa Kabiri w’uruzinduko rwe muri Angola, abakuru b’ibihugu byombi bazagirana ikiganiro n’abanyamakuru.

Uru ruzinduko ruje nyuma y’aho muri Gashyantare uyu mwaka , ibihugu
byombi byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu gucunga umutekano
no gukumira ibyaha bibangamira ituze ry’abaturage babyo.

Ni mu gihe kandi muri Kamena umwaka ushize Angola yatangaje ko bitewe
n’umubano w’indashyikirwa ifitanye n’u Rwanda kandi yifuza guteza
imbere, abaturage barwo batazongera gusabwa viza y’umukerarugendo kugira
ngo binjire ku butaka bwayo.

Ibihugu byombi kandi byashyize umukono ku masezerano aha
uburenganzira Ikompanyi y’Indege y’u Rwanda (RwandAir) kuba yakoresha
ibibuga by’indege byose byo muri Angola n’Ikompanyi y’Indege yo muri
Angola (TAAG Angola Airlines) igashobora gutangira gukorera imirimo yayo
mu Rwanda.

Angola ni igihugu kiri muri Afurika yo hagati gikoresha
Ikinya-Portugal nk’ururimi. Ifite ubuso bungana na km2 1,246,700 aho
ituwe n’abaturage barenga miliyoni 25.

Ni kimwe mu bihugu byo muri Afurika bikize ku mabuye y’agaciro nka
Diamant, Zahabu, Umuringa ndetse gicukurwamo Peteroli nyinshi.

Ifaranga rimwe ryo muri Angola [Kwanza] rivunjwa 2.86 by’amanyarwanda.

Perezida Kagame ubwo yahuriraga na mugenzi we wa Angola João Lourenço muri Afurika y’Epfo mu nama ya BRICS ku wa 10 Nyakanga 2018

Posté 20/03/2019 par rwandaises.com





rwandaactu

A lire aussi

Laisser un commentaire