Kwemerera Ingabire gukora politiki ye ni uguhembera Jenoside


Ubwanditsi: Iyi
nyandiko ikubiyemo ubusesenguzi Umushakashatsi kuri Jenoside, Tom
Ndahiro yakoze kuri Ingabire Victoire. Yatangajwe bwa mbere kuri IGIHE
ku wa 20 Nzeri 2018. Yongeye gutangazwa nyuma y’umunsi umwe Ingabire
Victoire yongeye kumvikana ku bikorwa byo gushinga umutwe wa Politiki
ugendeye ku ivangura rishingiye ku moko.

Kimwe mu bisa n’indwara bidapfa gukira ni iyo umuntu
yaritswemo n’urwango n’ingengabitekerezo ya Jenoside. Abahanga bavuga ko
bitera uwajahajwe n’urwo rwango agira ubwonko bugobwa ntibunumve
(pschological numbing).

Ibyo bigaragara cyane muri benshi basabitswemo n’ingengabitekerezo ya
Jenoside. Umwe muri abo ni Ingabire Victoire Umuhoza. Uyu
munyarwandakazi ugiye kuzuza imyaka 50 y’amavuko, amaze imyaka cumi
n’umunani (18) ari ku isonga ry’ubuyobozi bw’Ihuriro ry’abateguye
bakanashyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu
Rwanda.

Hari ku itariki ya 19 Kanama 2000 ubwo Ingabire Victoire yatorerwaga
kuyobora (ku rwego rw’isi) icyitwa Rassemblement pour le Retour des
Réfugiés et la Démocratie au Rwanda/Rally for the Return of Refugees
and Democracy in Rwanda/Ihuliro Liharanira Itahuka ry’impunzi na
Demokrasi mu Rwanda.

Mu mwaka w’2003 iryo huriro ryahindye izina ryitwa Rassemblement
Républicain pour la Démocratie au Rwanda/Republican Rally for Democracy
in Rwanda/Ihuliro Rishingiye kuri Repubulika Liharanira Demokarasi mu
Rwanda (RDR).

Iri huriro rikaba ryarashingiwe i Mugunga mu cyahoze ari Zaire ku wa 3
Mata 1995. Iyi RDR niyo yihuje n’indi mitwe basangiye ibitekerezo
bakora icyiswe FDU-Inkingi. Benshi mubabaye abayobozi bakuru ba RDR
baburanishijwe n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda
bahamwa n’ibyaha birimo Jenoside.

Muri iyo myaka 18 y’ubuyobozi bwe bw’abagikomeye ku mugambi wa
Jenoside, umunani (8) Ingabire Victoire yari ayimaze muri gereza mu
Rwanda aho yakatiwe igifungo cy’imyaka 15 ku byaha bitandukanye
bifitanye isano n’ibya politiki y’ihuriro ayobora.

Uwo muri RDR ni we wo mu 2018

Agisohoka muri gereza ya Mageragere aba mbere yashimiye ni
“abarwanashyaka ba FDU-INKINGI” avuga ko bakomeje kumwitaho “uko
bashoboye kose.” Mbyumvise naravuze nti mbese ni aho umutima ukiri?
Numvise ko amaze imyaka afunze ataremera ibyo ko ibyo yakoze bikamugeza
muri gereza ari ibyaha. Ikindi numvise ni uko avuyemo ubukana bukiri bwa
bundi.

Ku wa 25 Kamena 2018 Ingabire yandikiye Perezida w’u Rwanda Paul
Kagame asaba imbabazi no gufungurwa. Ubu iryo jambo imbabazi ntarikozwa.
Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa BBC-Gahuzamiryango Prudent
Nsengiyumva avuga ko gereza ari “Ishuri, urugendo” yagombaga kunyuramo
nk’umunyapolitiki kugirango ashobore kugera ku ntego ye na FDU-Inkingi.

Asobanura ko atari gusaba imbabazi nta cyaha yigeze akora. Ibyo kuba
atarasabye imbabazi yanabivuze mu rurimi rw’icyongereza abibwira
umunyamakuru Etienne Gatanazi wa radiyo y’Abadage (Deutsche Welle).
Amashusho y’icyo kiganiro arahari. Yabisubiriyemo uwitwa Jean Claude
Mulindahabi w’iyitwa Radio Urumuri, na Gaspar Musabyimana wo kuri Radiyo
Inkingi. Ayo maradiyo yose akaba akorera kuri murandasi.

Yabwiye uwo Murindahabi ko ntacyahindutse muri we kuva yafungwa kuko
ngo iyo uri umunyapolitiki, ugafungwa uri umunyapolitiki, iyo politiki
idahagarara. Avuga ko n’ibyo gusubira mu Buholandi kubonana n’umugabo
n’abana be bitari muri gahunda kuko afite abana benshi mu Rwanda kurusha
batatu yibyariye.

Yabwiye iyo radiyo urumuri ko icyo ashyize imbere mu migambi ye ari
uguharanira ko ishyaka n’ibitekerezo bye byemerwa mu Rwanda,
akanemererwa gushaka abarwanashyaka.

Kumva ubwonko bwaguye ikinya kubera ubuhezanguni, ubyumva neza mu
kiganiro Ingabire yagiranye n’umwe mu bahezanguni mu ngengabitekerezo ya
Jenoside witwa Gaspar Musabyimana wa Radiyo Inkingi yabo. Igice cya
mbere cy’icyo kiganiro ni uku kimeze:

Musabyimana Gaspard: Presidente Victoire Ingabire ndagusuhuje ni Musabyimana Gaspard kuri Radio Inkingi.

Victoire Ingabire: Muraho murakomeye!

Musabyimana Gaspard: Komera komera ni wowe wakomera, ni wowe wabona ukomera.

Ingabire Victoire: Jye nta kibazo mfite uko
ninjiyemo ni ko nsohotse imbaraga zanjye ziracyari za zindi, Gereza
burya itera ikibazo uwayigiyemo atazi impamvu agiyemo. Ariko iyo umuntu
agiyemo azi impamvu agiyemo nta kibazo imutera.

Musabyimana Gaspard: Yeee! Urumva abarwanashyaka
bakomeje kumbaza bati “wowe kuri Radio Inkingi, umunyamakuru, tubarize
mu Rwanda niba Victoire Ingabire koko yosohotse akaba yageze mu rugo”,
ubu rero nagira ngo ubahumurize.

Ingabire Victoire: Oya bahumure rwose ubu ndi mu
rugo, nakiriwe n’abarwanashyaka b’ishyaka ryacu baturutse hirya no hino
mu turere tunyuranye tw’igihugu, bari hano baje kunyakira. Babo rero abo
barwanyashyaka bacu mwese muri hanze ndabasuhuje kandi ngira ngo
mbashimire bikomeye cyane, mbashimire, ubwo mvuga nti “imbaraga
ninjiranye ni zo nsohokanye nzikesha mwebwe kuko mwambaye bugufi uko
mushoboye kose, imbaraga zanjye nazikuye muri mwebwe.

Abashinzwe Umutekano n’Ubutabera nimutabare

Ingabire imivugire ye iracyari ya yindi isa nk’iy’umuntu birukankana cyangwa uri mu marushanwa yo kuvuga vuba.

Ariko hari n’ibindi bimenyetso nabonye. Ava muri Gereza ndetse na
n’ubu mu mafoto agaragara, ahenshi aba yambaye imyenda igizwe n’ikanzu
itukura n’agakote k’icyatsi kibisi n’akenda yiteye k’urwatsi rutoto.
Amabara y’umutuku n’icyatsi kibisi ni amabara agize ibendera n’ikirango
bya FDU-Inkingi.

Iyo myambaro yasohokanye muri Gereza isobanura ko ari nk’impuzankano
y’Ihuriro FDU-Inkingi. Si imyambaro gusa, n’indabo Ingabire yahawe
agisohoka muri Gereza zari zigizwe ahanini n’ayo mabara. Gufata ibyo
bintu bibiri ni ukudasoma ibimenyetso by’ibihe. FDU-Inkingi ishobora
kuba ikora nkuko umuyobozi wayo abyemeza.

Nk’umunyarwanda uzi ububi bwa Jenoside n’ingengabitekerezo yayo,
numva nta mahoro tuzagira mu gihe hari abantu bamamaza iyo
ngengabitekerezo nta mbebya. Byonyine kumva Ingabire avuga ko uko
yinjiye muri Gereza ariko avuyemo, akavuga ko yiteguye gukomeza
“urugamba” rw’ibyo yatangiye kandi yitangiye.

Ko dufite amategeko arimo Itegeko Nshinga arwanya ingengabitekerezo
ya Jenoside n’aho yagaragara hose, Ingabire abyemererwa ate? Ibyo
yavugaga atarajya muri gereza turabizi.

Nta tandukaniro rye n’abandi bajenosideri ayobora. Ingabire avuga ko
ntakimubuza gukwiza uburozi bwe yita politiki kubera ko mubyo asabwa
kubahiriza icyo kitarimo. Ni inde uzamubuza kuroga utari inzego
zishinzwe umutekano n’ubutabera.

Ingabire yabwiye BBC-Gahuzamiryango ko yiteguye gusubira muri Gereza
bibaye ngombwa kuko icyo aricyo cyose cyatuma agera kucyo ashaka
yacyemera. Mu minsi ibarirwa ku ntoki ubukana bwe bukwiye kwitabwaho nta
kujenjeka.

Arigamba uburyo yayoboye RDR afite amashami ahuza 25 y’abayoboke
akomeye ku isi, akavuga ko ubu bizamworohera kurushaho kubera
ikoranabuhanga. Arisumbukuruza ngo aranashaka guhura na Perezida Paul
Kagame, mu mvugo isa nkaho bari ku rwego rumwe.

Twanditse inyandiko nyinshi zigaragaza ingengabitekerezo ya Jenoside
iri muri RDR na FDU-Inkingi n’isoko yayo. Kwemerera FDU-Inkingi gukora
politiki ku mugaragaro mu Rwanda, ntaho byaba bitandukaniye no kwemerera
Impuzamugambi n’Interahamwe kwidegembya. Nyamara, turugarijwe!

Ingabire yasohotse muri gereza yambaye imyenda igaragaza amabara y’ishyaka rye

Icyitonderwa: Ibikubiye muri iyi nyandiko ni ibitekerezo bwite by’umwanditsi. Tom Ndahiro, ni umwanditsi n’umushakashatsi kuri Jenoside

Yanditswe na Tom Ndahiro Kuya 13 Gicurasi 2019

Posté le 23/05/2019 par rwandaises.com



rwandaactu

A lire aussi

Laisser un commentaire