U Bubiligi: Habereye igitaramo nyarwanda cyiswe ‘Umugoroba w’Intore’


Umuhanzi Cécile Kayirebwa
n’abasore b’abanyarwanda bishyize hamwe bitwa ‘ Ingangare’ bafite
ubuhanga n’amajwi agoroye mu njyana y’Ikinyarwanda cyo ku ivuko, tariki
ya 11 Gicurasi bahuriye mu gitaramo cyiswe ‘Umugoroba w’Intore’,
cyabereye mu murwa Mukuru w’u Bubiligi.

Iki gitaramo cyateguwe kandi gishyirwa mu bikorwa
n’Umunyarwandakazi Rutagengwa Ingabire Olive, utuye mu Bubiligi usanzwe
ukora ibijyaye no kumurika no gucuruza imyambaro n’ibindi bikoresho
bitunganyirizwa mu Rwanda, mu guteza imbere gahunda ya Made in Rwanda.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Rutagengwa yagize ati “Iki gitaramo
nagiteguye kugira ngo dutangize bwa mbere iyi gahunda y’Umugoroba
w’Intore’ kuko ndifuza ko kizaba ngarukamwaka, iyi ikaba ari inshuro ya
mbere”.

Rutagengwa yakomeje agira ati “Iki gitaramo cyari kandi kigamije
kubaho ntiduheranywe n’agahinda. Twagikoze muri ya minsi 100 abacu
bishwemo muri jenoside yakorewe Abatutsi”.

“Nk’umwe mu bacitse ku icumu abanjye nabuze ntabwo nzahora mbibuka
mbabaye gusa, ahubwo bakundaga gutarama, banyigishije ururimi mvuga
rw’Ikinyarwanda n’ibirukomokaho nk’indirimbo n’ibindi ngomba
kubikomeraho”.

Akomeza avuga ko mu gutangiza uyu mugoroba habanje igikorwa cyo
kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi no kubatura iki gitaramo.

Ati “Ibi ni ibintu bikomeye kuri njye cyane, abanturukaho ntabwo
nzabaraga amateka mabi twabayemo gusa bagomba no kumenya
ibyadushimishaga n’ibyari bigize indangagaciro z’umuco wacu”.

Rutagengwa akomeza agira ati “Ni igitaramo cyanyeretse ko hari bamwe
mu banyarwanda batajya bagaragara mu bindi bitaramo bikorwa ku rwego
rw’abasore n’inkumi bakiri bato kuko batibona muri izo njyana, ariko uyu
mugoroba babonye umwanya wabo. Abenshi bakunda Kayirebwa n’indirimbo
z’Ingangare nziza zirimo zimenyakana cyane muri iki gihe, iki cyiciro
cy’abakunda izi ndirimbo barifuza ko bajya bahabwa umwanya nk’uyu,
bikaba ari intego tuziha mu minsi iri imbere”.

Abacuranzi bakoreshaga ibyuma bahibereye nabo bagaragaje ubuhanga

Akanyamuneza n’urugwiro, bahagurutse barabyina

Cécile Kayirebwa hagati n’abasore bagize itsinda Ingangare

Ingangare Uwizihiwe Charles na Cécile Kayirebwa

Kayirebwa n’Ingangare Sentore Lionel

Ni umugoroba warimo abato n’abakuru bakunda indirimbo nyarwanda

Olive Ingabire Rutagengwa wateguye Umugoroba w’Intore bwa mbere mu Bubiligi

Umwanya wo kwibuka abazize jenoside yakorewe Abatutsi

Amafoto: Jessica Rutayisire

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe Kuya 15 Gicurasi 2019

Posté le 16/05/2019 par rwandaises.com



rwandaactu

A lire aussi

Laisser un commentaire