May yatangaje ubwegure bwe ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza


Theresa May yatangaje ko
agiye kwegura ku mwanya w’Umuyobozi w’ishyaka ry’abadaharanira impinduka
(Conservative Party), ibintu bizatuma hanashakwa Minisitiri w’Intebe
mushya.

Yatangaje ko tariki 7 Kamena 2019 azava ku mwanya wa Minisitiri w’intebe yari amazeho imyaka itatu.

Mu nyubako Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza abamo izwi nka Downing
Street kuri uyu wa Gatanu, May yavuze ko byari umugisha kuba
Minisitiri w’Intebe wa kabiri w’umugore mu mateka y’u Bwongereza.

Mu ijwi ryuje ikiniga, yavuze ko nta rwango ajyanye, ati “Nta rwango
na ruke ahubwo ni icyubahiro kuba narahawe amahirwe yo gukorera igihugu
nkunda.”

Yashimye ibikorwa bitandukanye Guverinona yari ayoboye yagezeho
birimo kugabanya icyuho cy’ibiva mu mahanga n’ibyoherezwayo, kugabanya
ubushomeri no gushakisha inkunga igamije gufasha abafite ibibazo byo mu
mutwe.

Icyakora May yavuze ati “Nzahora nicuza kuba ngiye ntakemuye ikibazo cyo kwikura mu muryango w’Ubumwe bw’i Burayi, Brexit”.

May yeguye nyuma gato yo guhura n’umuyobozi w’’itsinda ry’abadepite
b’ishyaka rya Convertive Party, Graham Brady. Byari biteganyijwe ko abo
badepite batangiza inkundura yo kumukuraho icyizere iyo yanga kwegura
ku bushake.

May yeguye mu gihe kuri uyu wa Kabiri yatanze imbwirwaruhame
agerageza gusobanura ingingo nshya zo kongera muri raporo igaragaza
umubano u Bwongereza bwifuza nyuma yo kwivana burundu mu muryango uhuza
ibihugu by’I Burayi.

Benshi mu bagize Inteko Ishinga amategeko banze ibyo bisobanuro
by’inyongera ndetse n’ab’imbere mu ishyaka rye batabyemera barushaho
kwiyongera.

Kuri uyu wa Gatatu Andrea Leadsom wari umuyobozi w’Inteko Ishinga
Amategeko uturuka mu ishyaka rya May, Conservative Party yeguye ku
mwanya we avuga ko aho bigeze ibyo kuvana u Bwongereza mu muryango w’i
Burayi biyemeje bitazashoboka uko babyifuzaga.

Kuva yajya ku butegetsi, May yagerageje kumvikana n’Umuryango
w’Ubumwe bw’Uburayi uburyo bwiza u Bwongereza bwava muri uwo muryango
hatabayeho igihombo kinini ariko inshuro eshatu zose yabigejeje ku Nteko
Ishinga Amategeko banze kubyemeza.

Byageze aho bamwe mu badepite b’ishyaka rye umwaka ushize bashaka kumukuraho icyizere ariko arabisimbuka.

Amahirwe yari asigaye ni ayo kwemera ko habaho kamarampaka ya kabiri
nubwo we atabishakaga ariko nabyo abadepite baba abo mu ishyaka rye
n’abo mu ishyaka bahanganye rya Labour Party babyanze.

BBC yatangaje ko ubwegure bwa May bwahaye rugari ishyaka rye gushaka undi umusimbura.

Mu mbwirwaruhame itangaza ubwegure bwe, May yavuze ko yagerageje
kumvisha abadepite kumushyigikira mu biganiro yagiranaga na EU ngo
bivane muri uwo muryango ariko bikanga.

Yavuze ko aho bigeze ari ah’undi muyobozi kugerageza ko yabishobora.

Nyuma yo gutangaza ubwegure bwe, abadepite benshi bo mu ishyaka rya bamushimiye ubutwari agize.

Theresa May yabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza muri Nyakanga
2016 asimbuye David Cameron wari weguye nyuma ya kamarampaka ku kwivana
muri EU yagaragaje ko benshi mu Bongereza bashaka kuva muri uwo
muryango.

Cameron yeguye asohoza isezerano yari yaratanze ry’uko abaturage benshi nibatora bivanamo azegura.

May mbere yo kuba Minisitiri w’Intebe yari umunyamabanga Mukuru ushinzwe ibibazo by’imbere mu gihugu.

Mu nyubako Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza abamo izwi nka Downing Street kuri uyu wa Gatanu, May yavuze ko byari umugisha kuba Minisitiri w’Intebe wa kabiri w’umugore mu mateka y’u Bwongereza

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha Kuya 24 Gicurasi 2019

Posté le 24/05/2019 par rwandaises.com





rwandaactu

A lire aussi

Laisser un commentaire