Amwe mu matariki y’ingenzi yaranze urugamba rwo kubohora u Rwanda


Buri tariki ya 4 Nyakanga, Abanyarwanda bizihiza
isabukuru yo kwibohora bazirikana ubutwari bw’ingabo za RPA zari iza
FPR-Inkotanyi, ziyemeje gufata intwaro zikarwanya leta yakoraga Jenoside
zikayihagarika mu 1994, ari nabwo zashyizeho Guverinoma y’Ubumwe
n’Ubwiyunge bw’Abanyarwanda.

Tariki ya 1 Ukwakira 1990, ingabo za RPA zatangiye urugamba rwo
kubohora u Rwanda ndetse no guhagarika Jenoside. Ni urugendo rukomeye
rw’imyaka ine rwashyizweho akadomo no kubohora Umujyi wa Kigali ndetse
Guverinoma yari iriho ihita yerekeza mu buhungiro mu cyahoze ari Zaïre.

Kuri iyi sabukuru ya 25 yo kwibohora, hari amatariki y’ingenzi
yaranze urugamba rwo kubohora u Rwanda ku ngoyi y’amacakubiri n’ibindi
bibazo byose byari birwugarije.

Mu 1990

Tariki ya 1 Ukwakira, umupaka wa Kagitumba wagabweho
igitero. Cyabaye ikimenyetso cy’itangira ry’urugamba rwamaze imyaka ine
nyuma y’uko abari bagize umuryango FPR Inkotanyi biyemeje kubohora
igihugu hifashishijwe inzira y’intambara.

Ingabo za RPA, ishami rya gisirikare rya FPR-Inkotanyi, ku ikubitiro
ryari riyobowe na Gen. Maj Fred Gisa Rwigema, gusa ubutegetsi bwa
Habyarimana bubifashijwemo n’abacancuro, bwabashije gukoma mu nkokora
RPA.

Mu gihe kingana n’iminsi 14 ya mbere y’urugamba, bamwe mu bayobozi
bakuru ba RPA barishwe bitera icyuho gikomeye mu buyobozi ndetse na
morali ijya hasi bikomeye mu basirikare hafi ya bose bari basigaye.

Perezida Paul Kagame muri icyo gihe wari Major yahise ajya ku
buyobozi, azana uburyo bushya bw’imirwanire n’izindi mpinduka nyinshi.

Tariki ya 2 Ukwakira: Hatabarutse uwari Umugaba Mukuru w’Ingabo z’Inkotanyi Gen. Maj Gisa Fred Rwigema, arasiwe i Nyabwishongwezi.

Ku ya 4 Ukwakira: Ingabo z’Abafaransa 300 zaje
kurinda abaturage babo babaga mu Rwanda ndetse n’ingabo za RPA batayo ya
9 zafashe Umujyi wa Nyagatare.

Mu ijoro ryo ku itariki ya 4 bucya ari ku ya 5 Ukwakira,
Guverinoma ya Habyarimana yacuze ikinyoma ivuga ko Inkontanyi zateye
Umujyi wa Kigali ibigira urwitwazo ubwo yafungaga Abatutsi basaga
ibihumbi 10, n’abandi b’abanyapolitiki benshi.

Ku ya 5 Ukwakira: Abasirikare 535 b’Ababiligi n’abo muri Zaire baje gufasha ingabo za Habyarimana.

Ku itariki ya 6 ni ya 7: Ingabo za RPA batayo ya 4 zafashe Gabiro.

Ku ya 8 Ukwakira: Nyuma y’isibaniro na RPA i Kagitumba, ingabo za FAR zishe Abahima 1,000 bo mu Mutara bo mu bwoko bw’Abatutsi.

Ku itariki ya 11 kugera 13 Ukwakira: Babaye ubwicanyi bwahitanye Abatutsi bagera kuri 400 muri Komini Kibilira.

Ku itariki 23 Ukwakira: Urupfu rwa Major Bunyenyezi na Major Bayingana, ubwo bagwaga mu mutego w’umwanzi i Ryabega.

Tariki ya 13 Ugushyingo: Habyarimana yemereye
amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi gukora, ndetse anavuga ko ubwoko
bugomba gukurwa mu ndangamuntu n’ubwo bitigeze bikorwa.

Ku ya 6 Ukuboza: Ikinyamakuru Kangura cyashyize
ahagaragara amategeko 10 y’Abahutu, umunani muri yo yashishikarizaga
Abahutu kutagirira Umututsi imbabazi.

Mu 1991

Tariki ya 3 Mutarama: RPA yahinduye isura y’imirwano
igaba igitero gikomeye mu duce twa Gatuna na Kaniga mu rwego rwo kwima
inzira ibikoresho by’ingabo za Leta.

Ku ya 7 Mutarama: Abanyarwanda batari bake bakatiwe igihano cy’urupfu bitwa ibyitso by’Inkontanyi.

Ku ya 23 Mutarama: RPA yafashe Umujyi wa Ruhengeri ifungura n’imfungwa zari zifungiye muri Gereza ya Ruhengeri zitwa Ibyitso.

Mu mpera za Mutarama kugera ntango za Werurwe: Hishwe Abagogwe bo mu bwoko bw’Abatutsi bari hagati ya 500 na 1,000.

Mu 1992

Muri Werurwe: Habaye iremwa ku mugaragaro ry’umutwe w’Abahutu b’abahezanguni wiswe CDR n’iyicwa ry’Abatutsi bagera kuri 300 mu Bugesera.

Muri Gicurasi: Igitero gikomeye cya RPA cyafashe Amakomini amwe n’amwe, cyatumye abaturage basaga ibihumbi 350 bava mu byabo.

Muri Kanama: Abatutsi benshi barishwe ku Kibuye.

Mu Ugushyingo: Leon Mugesera yavuze ijambo ku Kabaya
aho yakanguriraga Abahutu gutsemba Abatutsi, avuga ko bazasubizwa aho
yavugaga ko bakomoka muri Ethiopia banyujijwe iya Nyabarongo.

Mu 1993

Ku itariki ya 8 Gashyantare: RPA yigaruriye agace
kanini k’igihugu iza no gusubira inyuma, mu rwego rwo kumvisha amahanga
ko Abatutsi bakomeje kwicwa urubozo.

Ku itariki ya 8 Werurwe: Ni bwo hasohotse Raporo
Mpuzamanga yerekanaga uruhare rw’ibiro bya Perezida wa Repubulika y’u
Rwanda, ku bwicanyi bwakorewe Abagogwe muri Perefegitura za Gisenyi na
Ruhengeri.

Ku itariki ya 7 Mata: Guverinoma yakiriye iyo raporo, inahakana byimazeyo ibyari biyikubiyemo.

Kanama: Hatangiye kumvikana ibiganiro byo kwangisha abandi Banyarwanda kurwanya Abatutsi binyuze kuri Radio RTLM.

Tariki ya 4 Kanama: mu gihe RPA na Guverinoma y’u
Rwanda byasabwaga kubahiriza imyanzuro yari ikubiye mu masezerano ya
Arusha, Guverinoma yo yakomeje gutoza imitwe yakoze Jenoside irimo
Interahamwe, Impuzamigambi ndetse n’abandi bambari bagombaga gukora
ubwicanyi.

Tariki ya 28 Ukuboza: Batayo ya gatatu y’ingabo za
RPA zageze i Kigali muri CND, hari mu rwego rwo gushinga Guverinoma
y’inzibacyuho yari yaremejwe n’amasezerano ya Arusha.

Mu 1994

Tariki ya 6 Mata: I Dar-es-Salaam habereye Inama
y’Akarere, ndetse ni na bwo indege yari itwaye Perezida Habyarimana
yahise ihanurwa saa mbiri n’igice z’ijoro (8h30’), ubwo yagarukaga i
Kigali igiye kugera ku Kibuga cy’indege cy’i Kanombe.

Ku ya 7 Mata: Habaye iyicwa rya Minisitiri w’Intebe
Uwilingiyimana Agathe n’ingabo 10 z’Ababilibi zamurindaga, hishwe kandi
n’abaminisitiri batandukanye n’abandi bo ku ruhande rutavugaga rumwe
n’ubutegetsi bwariho. Ubwo Jenoside yahise itangira i Butare, Gitarama
na Murambi ya Byumba.

Ku ya 8 Mata: Ingabo za RPA zafashe umugambi wo gutera Kigali, ndetse no guhagarika Jenoside mu maguru mashya.

Tariki ya 14 Mata: U Bubiligi bwategetse hutihuti
ingabo zabwo kuva mu Rwanda no mu ngabo za Loni ku buryo kugeza ku ya 20
uwanyuma yari amaze kuva mu Rwanda.

Ku itariki ya 18 Mata: RPA yarashe RTLM ku bw’ikwirakwiza y’umwuka mubi w’urwango mu Banyarwanda.

Ku ya 19 Mata: I Butare aho Perezida Sindikubwabo
avuka yatanze imbwirwaruhame ishishikariza abaturage guhaguruka no kwica
Abatutsi, bidatsinze umuntu utari ushyigikiye uwo mugambi na we yahise
atangira guhigwa bukware ndetse akanicwa.

Ku itariki 21 Mata: RPA yabohoye Byumba.

Ku itariki ya 21 na 22 Mata: Akanama ka Loni Gashinzwe Umutekano mu mwanzuro wa 1912, kategetse ingabo zayo kuva mu Rwanda hagasigara 270 gusa.

Ku itariki ya 30 Mata: RPA yagenzuraga umupaka wa Rusumo uherereye ku mupaka wa Tanzania.

Ku itariki ya 16 Gicurasi: RPA yafunze umuhanda Gitarama-Kigali.

Ku ya 22 Gicurasi: RPA yafashe ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali n’ikigo cya gisirikare cy’i Kanombe.

Ku itariki ya 29 Gicurasi: RPA yafashe Umujyi wa Nyanza.

Ku ya 2 Kamena: RPA yabohoye Kabgayi.

Ku itariki ya 13 Kamena: RPA yafashe Umujyi wa Gitarama aho
Guverinoma y’inzibacyuho yakoreraga, ariko ko yo yari yerekeje ku
Gisenyi ku itariki ya 10 Kamena.

Ku ya 21 Kamena: Ku mwanzuro wa Loni wa 929, Ingabo
za mbere z’Abafaransa zageze ku mipaka y’u Rwanda na Zaire mu rwego rwa
“Operation Turquoise”.

Ku itariki ya 28: I Genève, Loni yashize ahagaragara raporo yemeza ko mu Rwanda harimo kuba Jenoside ikorerwa Abatutsi.

Tariki ya 4 Nyakanga: RPA yabohoye Umujyi wa Kigali nyuma yo kubohora Butare ku ya 3. Guverinoma yari iriho yahise yerekeza mu buhungiro muri Zaire.

Ku ya 14 Nyakanga: RPA yabohoye Umujyi wa Ruhengeri.

Ku ya 17 Nyakanga: RPA yabohoye Umujyi wa Gisenyi.

Ku itariki ya 19 Nyakanga: Ni bwo hashinzwe Guverinoma y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’ihagarikwa ku mugaragaro rya Jenoside.

Kuri izo tariki urusaku rw’amasasu rwarahagaze mu mujyi wa Kigali, iki kiba ikimenyetso cyo guhagarikwa kwa Jenoside yarimo ikorerwa Abatutsi, aho ingabo za RPA zabashije guhashya iza FAR n’Interahamwe, benshi muri aba bahungira muri Zaïre.

Yanditswe na Philbert Girinema

Posté le06/07/2019 par rwandanews



rwandaactu

A lire aussi

Laisser un commentaire