Amahari ya Habyarimana na Agathe Uwilingiyimana: Uko byagenze ku munsi Guverinoma y’inzibacyuho yagombaga kurahiriraho


Ku wa Gatatu tariki 5
Mutarama 1994, cyari igitondo cyiza cy’agasusuruko cyari cyahuruje
imbaga mu Mujyi wa Kigali, ahitwaga ku ngoro y’Inama y’Igihugu Iharanira
Amajyambere (CND), ngo ikurikirane irahira rya Perezida Habyarimana
Juvenal, abadepite n’abagize Guverinoma y’inzibacyuho yaguye nk’uko
byateganywaga mu masezerano ya Arusha.

Abari bitabiriye uyu muhango ubusanzwe wagombaga kuba
tariki 30 Ukuboza 1993, ariko Habyarimana akawigiza inyuma, batunguwe
n’ibyabaye kuri uwo munsi n’indi yakurikiyeho kugeza ubwo Jenoside
yakorewe Abatutsi itangiye amasezerano yari yitezweho byinshi
atubahirijwe.

Kuwa 4 Kanama 1993, i Arusha hasinyiwe amasezerano y’amahoro,
yashyizweho umukono na Guverinoma y’u Rwanda na FPR Inkotanyi. Muri ayo
masezerano yateganyaga ko Habyarimana aba Umukuru w’Igihugu, hakajyaho
guverinoma n’Inteko Ishinga Amategeko by’inzibacyuho yaguye.

Nk’uko byateganywaga n’ayo masezerano, ishyaka rya MRND ryari ryahawe
umwanya w’Umukuru w’Igihugu, abaminisitiri batanu n’abadepite 11. FPR
na yo yari ifite abaminisitiri batanu harimo na Minisitiri w’Intebe
wungirije n’abadepite 11.

Andi mashyaka nka PSD, MDR na PL yari afite imyanya ya Perezida
w’Inteko Ishinga Amategeko n’umwungirije, Minisitiri w’intebe,
hakiyongeraho n’abaministiri. Uretse ishyaka rya CDR, andi mashyaka yose
yari afite abaminisitiri 11 n’abadepite 37.

Amashyaka yari yiteguye ndetse ingabo zabarirwaga kuri 600 za FPR
zikambitse ku ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko, zicunze umutekano
w’abayobozi ba FPR bari batorewe kuzajya mu nzego za Leta y’inzibacyuho.
Aba bayobozi bari bahageze guhera tariki 28 Ukuboza 1993.

Gahunda yo ku wa 5 Mutarama 1994, yo kurahira yari yateguwe n’uwari
Minisitiri w’Intebe, Agathe Uwilingiyimana, yerekanaga ko Perezida wa
Repubulika Habyarimana, yagombaga kubanza kurahirira imbere y’urukiko
rushinzwe kurinda ubusugire bw’Itegeko Nshinga, saa yine, hagakurikiraho
irahira ry’Abadepite, Minisitiri w’Intebe na ba Minisitiri, ku buryo
saa kumi umuhango wari kuba uhumuje.

Gusa nubwo uyu muhango wari utegerejwe na benshi, harimo isubyo kuko
Ishyaka PL ryari ryatanze amalisiti abiri y’abadepite bagomba
kurihagararira, byatumaga hibazwa iyemerwa n’iyitemerwa.

Abari batumiwe n’abagombaga kurahira bakomeje gusesekara ku ngoro ya
CND, Agathe Uwilingiyimana yinjira akurikiranye n’uwagombaga kurahirira
kuba Minisitiri w’Intebe w’inzibacyuho, Faustin Twagiramungu. Abari mu
ngoro bari bake kandi ubona bakonje ariko buri wese acishamo akaganira
n’uwo begeranye.

Habyarimana yakoraga ibishoboka byose kugira ngo amasezerano ya Arusha atubahirizwa

Habyarimana yarahiye wenyine aragenda

Perezida Habyarimana akihagera, gahunda zahise zitangira. Uwari
Perezida w’Urukiko rushinzwe kurinda ubusugire bw’Itegeko Nshinga,
Joseph Kavaruganda, afata ijambo ati “Muri iyi mpera y’umwaka ushize wa
1993, amagambo yavuzwe ndetse n’ataragombaga kuvugwa yaravuzwe ndetse
n’aya rya joro yaje gutangazwa ku maradiyo. Uwakongeraho andi niyo yaba
meza ate, yaba atesha abantu igihe”.

“Niyo mpamvu kuri iyi tariki ya 5 Mutarama 1994, umunsi uzandikwa mu
mateka y’igihugu, dukwiye kureba, gusuzuma no kwishimira amasezerano ya
Arusha. Mwese muzi ko habaye ah’abagabo naho ubundi amasezerano ya
Arusha yari agiye kuba ibipapuro koko!”.

Indahiro ya Perezida w’inzibacyuho nyiri ukuyiyemeza yavugaga ko ‘We

[izina rye]

mu izina ry’Imana ishobora byose, arahiriye igihugu kandi ku
mugaragaro ko azatunganya neza imirimo ye, ko atazahemukira Repubulika
y’u Rwanda, ko azubaha inzego za leta, kandi agateza imbere inyungu
z’igihugu yubahiriza itegeko shingiro ndetse n’andi mategeko’.

Kavaruganda yasobanuye ko urahira yagombaga kuyivuga mu magambo
y’Igifaransa kuko arahiye mu magambo y’Ikinyarwanda ataremerejwe Arusha,
hari kuba abakeka ko byaba bidakurikije amategeko.

Nyuma y’uko Habyarimana amaze kurahira agashyira umukono ku ndahiro
ye, ikemezwa n’urukiko, byari biteganyijwe ko abadepite bo mu Nteko
Ishinga Amategeko y’inzibacyuho yaguye barahira. Hari kurahira abadepite
69.

Ubwo benshi bari bategereje ko abadepite barahira, Habyarimana amaze
gushyira umukono ku ndahiro ye yatunguye benshi avuga ko imihango
ikomeza ku gicamunsi saa cyenda kandi yabyemeranyijweho na Minisitiri
w’Intebe, Uwilingiyimana, nubwo we yabiteye utwatsi.

Habyarimana yagize ati “Uyu munsi kandi hari ukurahira kw’abadepite
bagize Inteko Ishinga Amategeko y’inzibacyuho. Nk’uko nabimenyesheje
Minisitiri w’Intebe (Agathe Uwiringiyimana), nk’uko kandi
twabyumvikanyeho ejo hashize mu nama twagize mu biro byanjye saa kumi
n’ebyiri, iyi mihango iraba nyuma ya Saa Sita, i saa cyenda”.

Yakomeje agira ati “Ndabatumiye saa cyenda muri iki cyumba. Nk’uko
biteganywa n’amasezerano ya Arusha ndakira indahiro z’abadepite
bahagarariye imitwe ya politiki, hakurikireho gutora biro igize inteko”.

Uguhangana kwa Agathe Uwilingiyimana na Habyarimana

Kuba Habyarimana yararahiye agahita avuga ko abandi barahira nyuma ya
saa sita ndetse akagenda, Minisitiri w’Intebe, Uwilingiyimana,
ntiyabyishimiye kuko byari bitandukanye n’uko yari yabiteguye kuri
gahunda.

Itangazamakuru ryaramubajije agira ati “Kugeza ubu ndacyemera gahunda
nateguye cyane cyane ko nayiteguye mbifitiye ububasha, nkaba numva rero
niba ishobora gucibwamo ibyari ngombwa ni uko mubaza uwaba yayiciyemo,
icyabiteye”.

Umunyamakuru yamubajije niba ari intambara ivutse hagati ye na
Habyarimana, asubiza ko ‘Nta ntambara ishobora kuvuka hagati yanjye na
Perezida wa Repubulika, ntibishoboka. Intambara se yazarwanwa ite,
ntayo’.

Habyarimana yavuze ko iyi gahunda yayumvikanye na Minisitiri
w’Intebe, ariko Uwilingiyimana abihakana agira ati “Kumvikana bivuga
iki, mumubaze itangazo rihuriweho twasinye aho riri […] niba
yaranditse ngo Minisitiri w’Intebe nashyireho gahunda, igashyirwaho, nta
mpamvu zumvikana ukuntu yasubiye inyuma gahunda akayihindura, ese
ubundi kuki mutamubaza?”.

Uwilingiyimana yavuze ko gahunda ifite agaciro kuri we ari iyo yari yateguye ‘yatanzwe na Guverinoma’ kandi ari yo yubahiriza.

Kavaruganda, FPR na PSD, impamvu yo gusubika irahira

Nyuma ya saa sita nk’uko yari yabivuze, Habyarimana yageze mu ngoro
y’Inteko Ishinga Amategeko agiye kurahiza abadepite. Nyuma yo
kwitegereza mu cyumba, yashimiye abari bitabiriye uwo muhango nk’uko
yari yabatumiye ababwira impamvu zituma umuhango wabazanye utari bube.

Ati “Nabonye ko Perezida w’Urukiko rurinda ubusugire bw’Itegeko
Nshinga adahari. Nkurikije ingingo ya karindwi mu masezerano ivuga ko
abadepite mu nteko y’inzibacyuho yaguye barahirira imbere ya Perezida wa
Repubulika hari Perezida w’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga, bivuze ko
bidashoboka kuko adahari”.

“Nabonye ikindi cyuko nta mudepite wa FPR uhari, nta mudepite wa PSD,
ariyo mpamvu nshaka kubabwira ko nsubitse uyu muhango kandi niteguye
kuzitabira igihe ababuze bazaba baje”.

Kurahira kwari guteganyijwe kuwa 5 Mutarama, kwahise gusubikwa, uko
kuwa 23 Gashyantare 1994, bigenda gutyo, birimurwa kugeza ku nshuro ya
Kane nabwo birangira abadepite n’abagize Guverinoma batarahiye.

Ku nshuro ya Kane, FPR yandikiye Minisitiri w’Intebe Uwilingiyimana
imumenyesha ko yifuza ko uwo muhango wazaba bukeye [kuwa Kabiri].
Ubusanzwe wari washyizwe kuwa Gatandatu wari wabanje ariko Habyarimana
avuga ko adahari.

Uwilingiyimana yagize ati “Muzi ko kuwa Gatanu ushize nanone twari
twahuriye hano, imihango ntiyashoboka kubera impamvu zatunguranye
z’abadepite batatu bahinduwe ku buryo butumvikanweho”.

Inteko yagombaga kurahirira imbere ya Perezida wa Repubulika hari na
Perezida w’urukiko rurinda iremezo ry’Itegeko Nshinga, Guverinoma
ikarahirira imbere y’Inteko na Perezida wa Repubulika. Perezida
w’urukiko yari ahari ariko Habyarimana ntiyaboneka ku mpamvu
zitatangajwe.

Uwilingiyimana ati “Nkaba nabasaba ko yadufasha twese [Habyarimana]
kugira ngo azamenyeshe abanyarwanda igihe azabonekera kugira ngo inzego
z’inzibacyuho yaguye zishobore kujyaho. Niyongera kuduhamagara
turagaruka ntimurambirwe, natubwira ati ni ejo tuzagaruka
ntimuzarambirwe, natubwira ngo ni ejo bundi bizaba uko”.

Kuki Habyarimana yananije ishyirwaho rya leta y’inzibacyuho?

Tariki 30 Ukwakira 1992, hasinywe igice cya mbere cy’amasezerano ya
Arusha hagati ya FPR na Guverinoma y’u Rwanda ku ngingo yo kugabana
ubutegetsi.

Ni ingingo yashimwe n’amahanga n’abandi bakurikiraniraga ibintu hafi,
kumva ko Leta yemeye kuganira n’abayirwanya bikazafasha miliyoni
y’abari barakuwe mu byabo n’imirwano gusubira mu byabo, ubwicanyi
bugahagarara.

Nyamara ibyo byishimo ntibyamaze kabiri kuko tariki 5 Ugushyingo
1992, MRND ya Habyarimana, yamaganye amasezerano ya Arusha, ivuga ko
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Boniface Ngulinzira, wayasinye akorana
na FPR.

Mu Ugushyingo 1992 ubwo yari mu Ruhengeri, Perezida Habyarimana na we
yavuze ko amasezerano ya Arusha ‘ari ibipapuro biri aho’. Iyi ni imwe
mu mpamvu yatumaga atayaha agaciro.

Perezida Habyarimana n’ishyaka rye MRND, bari baragaragaje impungenge
ko imitwe ya politiki irimo na FPR, yazagira ubwiganze bw’amajwi mu
Nteko Ishinga Amategeko ari na yo mpamvu MRND yafashije amashyaka amwe
n’amwe kwicamo ibice hakavukamo icyiswe HUTU-PAWA.

Ni muri uwo rwego ku wa Mbere tariki ya 3 Mutarama 1994, uwari
uyoboye MINUAR, umunya-Cameroon Jacques Roger Booh-Booh yagejejweho na
Minisitriri w’Intebe Agathe Uwilingiyimana, urutonde rw’abadepite
bagomba kurahira ku itariki ya 5 Mutarama 1994.

Urwo rutonde ariko ntirwashimishije Perezida Habyarimana, watumye
umuyobozi w’ibiro bye Enock Ruhigira kuvuga ko iyo lisiti iramutse
idahindutse, na we atazakira indahiro y’abo badepite.

FPR n’andi mashyaka ya MDR, PL, PSD na PDC yashakaga ko inzego
z’ubutegetsi zijyaho ku itariki ya 5 Mutarama, nk’uko byari
biteganyijwe, ariko ntiyifuzaga ko Perezida Habyarimana yagira
ubwisanzure buhagije bwatuma akora icyo ashaka mu nzibacyuho. Muri iyo
mitwe ya politiki, FPR ni yo itari yaracitsemo PAWA.

Nk’uko Sheikh Abdulkarim Harerimana, umwe mu banyapolitiki ba
FPR-Inkotanyi, abisobanura, ngo ubwo bavaga ku Murindi baje i Kigali
bari bazi ko mu minsi ibiri cyangwa itatu bazaba bamaze kurahira ariko
Habyarimana arahira wenyine ntiyarahiza Guverinoma.

Agathe Uwilingiyimana yagiranye amahari na Habyarimana ku bijyanye n’iyubahirizwa ry’amasezerano ya Arusha

Avuga ko haje kuvuka ikindi kibazo cya CDR itemeraga amasezerano ya
Arusha itaranayasinye. CDR ngo yavugaga ko Guverinama idashobora
kurahira itarimo kandi amasezerano ya Arusha atayireba kuko yari
yarayanze.

Ati “Twatunguwe n’uko (Habyarimana) atangiye gukoresha iturufu ya CDR
ko na yo igomba kujya muri Guverinoma kandi itarayemeraga ndetse no mu
mashyaka yasinye amasezerano itari irimo.”

Avuga ko CDR yatangiye gushyira igitutu ku yandi mashyaka na FPR-Inkotanyi irimo ivuga ko nta gishobora kuba ishyaka rihagarariye rubanda ritarimo. Ni mu gihe amasezerano yavugaga ko Guverinoma izagibwamo n’abemera amasezerano ya Arusha gusa kandi CDR ntiyayemeraga.

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri Kuya 15 Nyakanga 2019

Posté le 15/07/2019 par rwandanwes



rwandaactu

A lire aussi

Laisser un commentaire