‘Umuntu afite amaso ariko atabona’-IBUKA ivuga ku ibaruwa ya Diane Rwigara


Umuryango urengera
inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (IBUKA), wababajwe
n’imvugo zigayitse zihabanye n’ukuri zuzuye mu ibaruwa ifunguye Diane
Shima Rwigara yandikiye Umukuru w’Igihugu, aho ngo yigize umuvugizi
w’inzego z’abarokotse Jenoside, akavuga ko benshi bishwe bakicwa
n’inzego z’umutekano.

Muri iyi baruwa ya Diane Rwigara, hari aho ashimira
Perezida Kagame n’ingabo zari iza FPR kuba barahagaritse Jenoside, ariko
akavuga ko yibaza niba guhagarika ariya mahano bitanga uburenganzira
bwo gushyira iterabwoba ku bayarokotse.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa IBUKA, Naphtal Ahishakiye,
yashimangiye ko abarokotse Jenoside bafite inzego zikora kuva ku rwego
rw’Akagari kugera ku rwego rw’igihugu bishyiriyeho ngo zibabere ijwi
bityo Diane Rwigara, adakwiye kwigira umuvugizi wabo ngo avuge amagambo
akarishye yuzuye ibinyoma.

Ati “Mu by’ukuri inzego z’umutekano mu Rwanda twese usibye n’ababa
aha mu gihugu n’ababa hanze, bazi uruhare zigira mu kubungabunga
umutekano wa twese nk’abanyarwanda, nta wacitse ku icumu n’uyu n’umwe
wigeze ahohoterwa cyangwa avutswe ubuzima n’inzego z’umutekano”.

Diane Rwigara kandi ashinja imiryango iharanira ubutabera bw’abacitse
ku icumu gukunda kugaragaza ubwoba no gutinya kubwiza ukuri ishyaka
riri ku butegetsi.

Ahishakiye avuga ko kuvuga ibi ari ukwirengagiza nkana ukuri
kugaragarira buri wese kuko izi nzego zikorera mu bwisanzure, zikegera
abanyamuryango kandi zikabakorera ubuvugizi kandi bwinshi bwatanze
umusaruro.

Ati “Inzego z’abarokotse Jenoside ntawe uzitera ubwoba, ntawe
uzitoteza kimwe n’uko ntawe utoteza cyangwa ngo arenganye uwacitse ku
icumu uwo ari we wese, ariko si n’uwacitse ku icumu gusa mu Rwanda,
abanyarwanda barisanzuye mu gutanga ibitekerezo, mu kugira uruhare mu
bibakorerwa”.

Umuntu afite amaso ariko atabona

Mu ibaruwa ya Diane Rwigara hari aho agaragaza ko abacitse ku icumu
batibwaho ngo usanga hitabwaho abazize jenoside kuruta abayirokotse.
IBUKA ivuga ko iyi mvugo igayitse kandi ari ukwirengagiza ibigaragara,
bigasa n’umuntu ufite amaso ariko atabona.

Ahishakiye ati “Mu by’ukuri ni ukuba umuntu afite amaso ariko
atabona. Nta muntu uri muri iki gihugu wagatinyutse kuvuga iki kintu
areba byinshi byakorewe abarokotse jenoside yakorewe abatutsi iyo urebye
inzego zose; ubuzima, imibereho n’ibindi”.

Kugeza ubungubu hari abana barenze ibihumbi 107 bashoboye kwiga
amashuri yisumbuye bafashwa na leta, abarenga ibihumbi 40 barangije
kaminuza n’ubu bagikomeza kwiga, abatishoboye baravuzwa n’ibindi bikorwa
byinshi bikorerwa abacitse ku icumu.

IBUKA ivuga ko igikomeye cyane ari umutekano igihugu gifite,
umutekano abacitse ku icumu bafite, icyizere leta y’ubumwe
bw’abanyarwanda yabubatsemo, inzego zose zigakomeza kubaba hafi kandi
aho bageze kimwe n’abenegihugu bose ni heza cyane.

Ahishakiye avuga ko kuba Diane Rwigara atinyuka akavuga ibi bintu
nk’umuntu wari uri mu gihugu ari ibintu bigayitse dore ko yaba we
n’umuryango we ntaho bigeze bagaragara mu gufasha abacitse ku icumu
kongera kwiyubaka.

Ati “Ari we ari n’umuryango we mu rugamba igihugu cyagize, gusana
ubuzima bw’abarokotse jenoside, mu rugamba abantu bagiye bishyira hamwe
bagafasha abarokotse jenoside bakagerageza kubaka imiryango y’abarokotse
Jenoside, ntabwo twigeze tubabona nk’imiryango y’abarokotse jenoside.
Ntabwo rero uyu munsi nyuma yo guta umurongo akifatanya n’abagambanira
igihugu, akabigiramo uruhare, ari bwo yakwibuka kuba ijwi ry’abarokotse
jenoside”.

IBUKA kandi ivuga ko bigayitse kuba Diane Rwigara avuga ngo Never
Again mu Rwanda, ni ukurangaza abanyamahanga, urebye imbaraga igihugu
gishyira mu kubaka ubumwe bw’abanyarwanda, mu kunga abanyarwanda, guteza
imbere abanyarwanda, kurwanya ingengabitekerezo, kurwanya abahakana
n’abapfobya Jenoside, mu mutekano w’igihugu.

Uyu muryango usanga igitera Diane Rwigara kuvuga aya magambo ari
amahitamo mabi yakoze akava mu murongo igihugu cyahisemo wo guhuza
abanyarwanda agashyira imbere guhungabanya ibyo igihugu cyagezeho.

Ahishakiye ati “Muri uwo mugambi icyo agendereye ni ukuba yayobya uwo
ari we wese ariko ibyo abanyarwanda twanyuzemo byaduhaye amasomo,
aragorwa n’ubusa nta wafata amagambo ye ngo adukure mu murongo, kereka
uwaba asanzwe yarayobye nka we”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa IBUKA, Ahishakiye Naphtal avuga ko ibyo Diane Rwigara yanditse birimo kwirengagiza ukuri

Diane Shima Rwigara mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri ubwo yatangazaga ibikubiye mu ibaruwa yandikiye Umukuru w’Igihugu

Yanditswe na Bukuru JC Kuya 17 Nyakanga 2019



rwandaactu

A lire aussi

Laisser un commentaire