Perezida Kagame yafunguye Kigali Arena, aha urubyiruko umukoro wo kugira u Rwanda igihangange (Amafoto)


Perezida Kagame yafunguye
Stade y’imikino y’amaboko n’ibitaramo, Kigali Arena, nyuma y’amezi
atandatu yari imaze yubakwa, asaba urubyiruko kubyaza umusaruro iki
kibuga, bakitoza ku buryo bavamo ibihangange mpuzamahanga.

Umuhango wo gutaha iyi stade wabaye kuri uyu wa
Gatanu, witabiriwe n’abayobozi b’ingeri zose by’umwihariko Perezida
Kagame ni we wayifunguye. Madamu Jeannette Kagame; Minisitiri w’Umuco na
Siporo, Nyirasafari Espérance; Minisitiri w’Urubyiruko, Rosemary
Mbabazi n’abandi batandukanye bari bitabiriye.

Perezida Kagame mu ijambo rifungura Kigali Arena ku mugaragaro,
yashimiye abayubatse, avuga ko bagaragaje ubuhanga no gukora ibintu
byiza mu gihe gito.

Yavuze ko sosiyete yo muri Turikiya, Summa, yubatse iyi nyubako
ikwiye kuba urugero ku buryo abantu bakora ibintu byiza kandi mu gihe
gito.

Ati “Ariko niko abantu bakwiriye gukora. Ubwo natwe tuziga gukora
neza, vuba kandi ibintu binoze. Abubatse hano, batwaye igihe gito,
bakoresheje Abanyarwanda, umubare ungana nka 70% by’abakoze hano, abandi
30% ni abafatanyije n’Abanyarwanda kubera ubumenyi bafite, kugira ngo
bafatanye abandi babigireho bakorane. Nubwo byatwaye igihe gito, ntabwo
byagabanyije ubuziranenge bw’ibyo mureba hano.”

Perezida Kagame kandi yashimiye Abanyarwanda bagize uruhare mu
iyubakwa ry’iyi stade, kuko ingengo y’imari yayigiyeho yaturutse mu
bikorwa byabo.

Umukuru w’Igihugu kandi yashimiye Masai Ujiri, Perezida wa Toronto
Raptors kimwe n’abandi bagize uruhare mu bikorwa bigamije iterambere
ry’umukino wa Basketball muri Afurika.

Ati “Hari ab’ingenzi nshaka gushimira. Hari umugabo witwa Masai
Ujiri, ni Perezida wa Toronto Raptors. Yazanye igitekerezo cyo kubaka
uyu mukino w’amaboko wa Basketball, kuwukuza, kuwuteza imbere, muri
Afurika afatanyije n’undi witwa Amadou Fall afatanyije na Komiseri wa
NBA, Adam Silver, abo bagabo ndabashimira cyane, bafite Porogaramu yitwa
Giants of Africa.”

Umukuru w’Igihugu yabwiye urubyiruko ko ijambo ‘Giants’ risobanura
‘ibihangange’ avuga ko kuba u Rwanda rushobora kubaka ibikorwaremezo
nk’iyi nyubako ari uko ari igihugu cy’igihangange, bityo ko nabo bagomba
kubikoresha bakazavamo ibihangange.

Ati “Kwitwara nk’ibihangange bituruka mu bikorwa, ntabwo ari uko
ungana gusa cyangwa uko ukora, iyo ugaragara nk’igihangange, ugakora
nk’igihangange ubacyo, ubu n’u Rwanda ni igihangange, tugomba
kubishingira ku bikorwa.”

“Ntabwo iyi nyubako twayikoreye ko isa neza, ko tuzaza tuza kuyireba
tukishima. Twayikoreye kugira ngo ibihangange by’u Rwanda, bya Afurika,
bishobore kuhitoreza no kuhatsindira.”

Yakomeje agira ati “Ba bana twabonaga bato, tubarere, tubakuze, mu
bikorwa byinshi byiza, byubaka igihugu cyacu, bakure bashaka kuba
ibihangange kandi babe byo.”

Mu gufungura iyi stade, habaye imikino ibiri ya shampiyona ya
basketball igeze mu cyiciro cya Playoffs, aho mu bakobwa, The Hoops
yakinnye na APR naho mu bagabo ni REG na Patriots.

Iyi nzu iherereye i Remera, iruhande rwa Stade Amahoro, yatangiye
kubakwa muri Mutarama uyu mwaka na Sosiyete y’Abanya-Turikiya, Summa
Rwanda, ari na yo yubatse Kigali Convention Centre.

Ni inyubako ya mbere nini y’imikino mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba ndetse iri mu icumi za mbere muri Afurika yose.

Yubatswe mu buryo bumeze kimwe na Dakar Arena iherereye i Diamniadio
nayo yubatswe na Summa ariko aho bitandukaniye ni uko iyi yo muri
Sénégal yakira abantu ibihumbi 15.

Ifite uburebure bwa metero 18,6 uvuye ku gisenge. Izajya yakira
imikino ya Basketball, Volleyball, Tennis na Football ikinirwa mu nzu.
Ishobora kwakira ibitaramo, inama mpuzamahanga, ibiterane n’ibindi
bikorwa bitandukanye.

Perezida Kagame ubwo yafunguraga ku mugaragaro iyi nyubako y’imikino y’intoki

Mutokambali asobanurira Perezida Kagame uburyo agiye guhereza umupira umwe mu bakinnyi agatsinda

Perezida Kagame aganira n’Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’Abagore akaba n’Umutoza wa The Hoops, Mutokambali Moïse

Perezida Kagame yashimye abubatse iyi nyubako, ikuzura mu gihe gito kandi ubuziranenge bwayo ari nta makemwa

Perezida Kagame ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye uyu muhango wo gutaha Kigali Arena

Umukuru w’Igihugu yavuze ko kuba igihangange bisaba gukora cyane, bitagendera ku gihagararo

Perezida Kagame yasabye urubyiruko rw’u Rwanda gukoresha neza ibikorwaremezo ruhawe rukagaragaza impano rwifitemo

Perezida Kagame na
Madamu Jeannette Kagame bakurikiye umukino wabimburiye iy’umunsi. Aha ni
mbere gato y’uko amakipe y’abakobwa akina

Kantore Sandra wa APR BBC adunda umupira mu gihe yuburaga amaso ngo arebe mugenzi we ashobora guhereza

Kantore agerageza kugumana umupira ubwo Imanizabayo Marie Laurence wa The Hoops yashakaga kuwutwara

Imanizabayo Marie Laurence ashaka uko atambuka kuri Mugisha Uwera Benigne wa APR BBC

Rutagengwa Nadine ashaka uko anyuza umupira kuri Mugwaneza Charlotte

Abafana ba APR FC bari babukereye baje gufana

Mutokambali Moïse aha amabwiriza abakinnyi be

Mbazumutima Charles utoza APR WBBC aganiza abakobwa b’ikipe ye

Kantore Sandra mu kirere agerageza gushyira umupira mu nkangara

Umuyobozi Mukuru wa
Polisi y’Igihugu, IGP Dan Munyuza; Umugaba Mukuru w’Ingabo, Gen Patrick
Nyamvumba n’Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano, Gen
Kabarebe James bakurikiye uyu mukino

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakurikira uburyo abakobwa bitwaraga bakina Basketball

Umukino wa The Hoops na APR WBBC niwo wafunguye Kigali Arena

Amafoto: Himbaza Pacifique

Yanditswe na Philbert Girinema Kuya 9 Kanama 2019

Posté le 10/08/2019 par rwandaises.com



rwandaactu

A lire aussi

Laisser un commentaire