Perezida Kagame yakiriwe na mugenzi we wa Kenya (Amafoto)


Perezida Kagame yakiriwe na Uhuru Kenyatta mu biro bye muri Kenya, bagirana ibiganiro bigaruka ku mubano w’ibihugu byombi.

Ibiro by’abakuru b’ibihugu byombi nibyo byatangaje ko bagiranye ibiganiro, gusa ntabwo higezwe havugwa ibyavuye mu biganiro.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byavuze ko ibiganiro
byagarutse ku mubano w’ibihugu byombi mu gihe iby’Umukuru w’Igihugu muri
Kenya byo byanditse ko “Perezida Uhuru Kenyatta yaganiriye mu muhezo na
Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame.”

Perezida Uhuru Kenyatta yaherukaga mu Rwanda ubwo habaga Umwiherero
wa 16 w’abayobozi bakuru b’igihugu i Gabiro, ahavana icyifuzo cyo
kuwutangiza muri Kenya.

Icyo gihe ku wa wa 11 Werurwe 2019, Kenyatta yageze i Kigali,
akomereza urugendo rwe i Gabiro mu Kigo cy’Imyitozo cya Gisirikare mu
Karere ka Gatsibo ahari hari kubera Umwiherero, ageza ijambo ku bayobozi
bari bawitabiriye nyuma anaganira na Perezida Kagame.

Perezida Kenyatta, yashimye ‘umuvandimwe’ Perezida Kagame wemeye ubusabe bwe ngo aganirize abayobozi bitabiriye Umwiherero.

Yagize ati “Ubwo yambwiraga ko mufite umwiherero, namubwiye ko
nk’inshuti, umuvandimwe n’umuturanyi, nashimishwa no kuza kureba uko
abantu bagenza mu Rwanda. Ni ngombwa kuvuga ko nanyuzwe cyane ndetse
nanjye nzigana iyi gahunda.’’

Perezida Kagame ubwo yakirwaga na Uhuru Kenyatta mu biro bye

Abakuru b’ibihugu byombi bagiranye ibiganiro mu muhezo

Perezida Kagame ubwo yandikaga mu gitabo cy’abasuye Kenya

Yanditswe na IGIHE Kuya 18 Nzeri 2019

Posté par rwandaises.com





rwandaactu

A lire aussi

Laisser un commentaire