Akanyamuneza mu gitaramo cyashyize akadomo kuri Rwanda Day mu Budage (Amafoto)


Abanyarwanda baba mu
mahanga bishimanye n’abahanzi bafite igikundiro mu muziki w’u Rwanda
basusurukije abitabiriye igitaramo cyasoje Rwanda Day yahurije abasaga
3500 mu Mujyi wa Bonn mu Budage.

Iki gitaramo cyabereye mu nyubako ya World Conference
Center iri mu zifite amateka ahambaye mu Ntara ya North Rhine-Westphalia
ho mu Budage, ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, tariki ya 5 Ukwakira
2019.

Cyakurikiye Rwanda Day yabaga ku nshuro ya 10, aho Umukuru w’Igihugu
Paul Kagame yatanze impanuro ku bihumbi by’Abanyarwanda bayitabiriye,
ashimangira ko u Rwanda rwanyuze mu bihe bikomeye ariko abana barwo
bakarufasha gukomeza kubaho.

Mu gusoza ibirori by’uyu munsi w’imbonekarimwe uhuza Abanyarwanda
n’inshuti zabo higwa ku iteramberer ry’igihugu, habaye igitaramo cyo
kwishimana n’abahanzi.

Abahanzi batandukanye baturutse mu Rwanda ni bo basusurukije
abitabiriye igitaramo cyatangiye ahagana saa yine z’ijoro, ku isaha y’i
Kigali ari nayo y’i Bonn.

Mu baririmbye harimo abavuye mu Rwanda nka King James, Charly na
Nina, Jules Sentore, Igor Mabano, Bruce Melodie; bafatanyije n’abandi
barimo Teta Barbara Babou uba mu Budage, Lionel Sentore, Kitoko Bibarwa
ubarizwa mu Bwongereza na Princess Flor wo mu Bubiligi.

Iki gitaramo abahanzi bagitumiwemo baririmbye igihe gito kuko buri
wese yahabwaga iminota itanu yo kuririmba mu buryo bwa playback aho kuba
live nkuko byari byateganyijwe. Impinduka zatewe ahanini n’igihe
icyumba cyabereyemo Rwanda Day cyagombaga gufungirwaho, yatumye gahunda
zihutishwa cyane.

Umuhanzi Itahiwacu Bruce wamamaye mu muziki nka Bruce Melodie ari mu
bishimiwe by’ikirenga ugereranyije na bagenzi be baririmbye muri iki
gitaramo.

Melodie wagize umwaka mwiza mu muziki bitewe n’ibitaramo yitabiriye
yataramiye mu Budage nyuma y’iminsi mike avuye muri Kenya aho yaririmbye
muri ½ cy’irushanwa ry’abanyempano mu Karere ka Afurika
y’Iburasirazuba, East Africa’s Got Talent.

Mu gihe uyu muhanzi yamaze ku rubyiniro, amajwi menshi yamusabaga
kuririmba indirimbo ze zitandukanye zirimo “Ikinya’’ n’izindi. Na bo mu
kugaragaza ko bamwishimiye bafatanyaga kubyina no kuririmba.

Nta washidikanya kuvuga ko ari mu bahanzi beretswe urukundo kurusha abandi.

Mu bahanzi baturutse mu Rwanda utakandagiye ku rubyiniro ni Intore
Masamba. Abataramye bose baririmbaga mu gihe umuziki wavangwaga na DJ
Flor uba mu Bubiligi ku Mugabane w’u Burayi.

Kuri iyi nshuro, Rwanda Day yari yitabiriwe n’abahanzi barimo abari
bayikandagijemo ikirenge bwa mbere nka Bruce Melodie, Charly na Nina na
Igor Mabano.
Abanyarwanda baba mu mahanga bagaragaje akanyamuneza muri iki gitaramo
ndetse barirekura barabyina, mu kugaragaza urukundo bafitiye umuziki
w’abana b’urwa Gasabo.

Usibye indirimbo zigezweho zaririmbwe, ababyeyi bakuze na bo
bazirikanwe kuko abahanzi bazwi mu bihangano bigiye mu mudiho wa
Kinyafurika bataramya karahava. Aba barimo Jules Sentore na Lionel
Sentore.

Abahanzi bavuye mu Rwanda bishimiye urugwiro beretswe n’uburyo
ibihangano byabo byacengeye mu buzima bwa benshi, bikanambuka imipaka
y’urw’Imisozi 1000.

Rwanda Day yabereye mu Budage, igihugu gituwe n’Abanyarwanda 1 295,
barimo abahiga n’abahatuye. Iki gikorwa kuva cyatangira mu 2010
cyitabiriwe n’Abanyarwanda n’inshuti zabo basaga ibihumbi 35 mu nshuro
zose icyenda zabanje.

Bruce Melodie ari mu bahanzi bafite igikundiro mu minsi ya none. Ab’i Burayi na bo bamweretse urukundo

Itahiwacu Bruce wiyise Bruce Melodie yasabwe kuririmba zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe cyane nka ‘Ikinya’

King James imbere y’abitabiriye Rwanda Day i Bonn mu Budage

Abana bato bashyigikiye King James babyinana ku rubyiniro

Byari ibihe by’akanyamuneza ku bitabiriye iki gitaramo cyabakumbuje urwa Gasabo

Igor Mabano wize umuziki ku Nyundo yitabiriye bwa mbere Rwanda Day

Fatuma Muhoza [Nina] asuhuzanya n’umwe mu bitabiriye igitaramo

Charlotte Rulinda [uzwi nka Charly] yanyuzagamo akanabyina

Nina yamamaye hambere afasha abahanzi batandukanye

Kitoko Bibarwa uba mu Bwongereza yishimiwe mu ndirimbo ze zamamaye hambere

Jules Sentore yahuje imbaraga na Lionel Sentore ku rubyiniro batarama gakondo

Jules Sentore ukunzwe mu njyana gakondo yasangije Abanyarwanda baba mu mahanga umuziki avoma ku isoko y’abakurambere

Uhereye ibumoso: Teta
Barbara Babou, King James, Nina, Jules Sentore, Charly, Lionel Sentore,
Igor Mabano, Kitoko Bibarwa na Bruce Melodie ubwo bivugaga imbere
y’abitabiriye Rwanda Day

Bafashe umwanya bacinya akadiho

Umunyamakuru wa Kiss FM, Isheja Sandrine ari mu bayoboye igitaramo

Umunyarwenya akaba n’umushyushyarugamba Nkusi Arthur yayoboye igitaramo

-

  Indi nkuru wasoma: Ibihumbi by’Abanyarwanda bitabiriye Rwanda Day i Bonn- Uko ibirori byagenze (Amafoto na Video)

Amafoto: Philbert Girinema na Karirima A. Ngarambe – Bonn; Rwanda Gov

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe Kuya 6 Ukwakira 2019



rwandaactu

A lire aussi

Laisser un commentaire