Perezida Kagame yahishuye impamvu Minisiteri y’Umutekano yasubijweho


Perezida Paul Kagame
yagarutse ku mpamvu Minisiteri y’Umutekano yaherukaga kuvaho
yasubijweho, ashimangira ko bitewe n’aho ibihe bigeze, aba ari ngombwa
gufata ingamba bitewe n’ikibazo gihari cyangwa intego igihugu gifite.

Kuri uyu wa Gatanu nibwo Perezida Kagame yagiranye
ikiganiro n’abanyamakuru, agaruka ku ngingo zitandukanye zireba ubuzima
bw’igihugu.

Yakomoje ku mpamvu Minisiteri y’Umutekano yavanyweho mu 2016,
isubizwamo mu mavugurura yakozwe muri Guverinoma muri uku kwezi, ndetse
igaruka itandukanye n’iya mbere, kuko iyi minisiteri yahawe General
Patrick Nyamvumba, wari umaze igihe ari Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u
Rwanda.

Yagize ati “Hariho ibintu bimwe unakora kubera ko hari impamvu zabyo
cyangwa hari kibazo ushaka gukemura. Wagera ahantu bitewe n’ibyagiye
biba ukaba wanavuga uti ibi ntabwo bikiri ngombwa, reka noneho
tunagabanye n’icyo bidutwara ku kiguzi, nyuma yaho hashira igihe ukaza
kubona uti hari ikintu gishya cyabaye cyangwa gishya kiriho, bikaba
ngombwa ko, cyangwa, ibyo nibwiraga nshaka kugabanya nko ku kiguzi
ntabwo nabibonye uko bikwiriye, ibyo nibyo bituma umuntu ashobora
gusubira ku kintu kimwe cyangwa ikindi.”

Yahise anakomoza kuri Minisiteri y’Ibikorwa remezo yahoranye
Minisitiri n’abanyamabanga ba leta babiri, ariko ubu isigaranye
Minisitiri gusa.

Yavuze ko umuntu yanashyiramo abanyamabanga ba leta batatu cyangwa umwe, bitewe n’uko umuntu ateye cyangwa uko imirimo iteye.

Yakomeje ati “Iteka ugenda ureba igihe ugezemo, icyo ushaka, icyo
bigusaba, ugahindura uburyo n’imikorere. N’ubu ngubu tuvuge nk’ibi
by’umutekano mu gihugu cyangwa iki, bishobora kuba bitewe n’ibi tubona
mu karere hose n’iki, ariko bitugiraho ingaruka. Ushobora kuvuga uti
uwakongera imbaraga byafasha. Niho bigenda biva.”

Perezida Kagame avuze ko Abanyarwanda bagomba kumva ko umutekano wabo urinzwe, kandi usesuye, ndetse ko ari umutekano urambye.

Yakomeje ati “Ariko nyine hari n’iyo mitwe, ni ibintu bizwi ntabwo
ari ibanga, ariko ukuri ko ni ukuri nta kundi kuri kwa gatatu, ni uko
nibwira ko igihugu umutekano wacyo ushingiye ku baturage kubera ko buri
wese akeneye n’uwo mutekano, noneho n’izindi nzego zirebana n’umutekano,
ubushake zifite, ubushobozi zifite, nibyo umutekano w’igihugu uzahora
hari abawugerageza, ariko ntabwo nizera ko hari icyo byahindura.’’

Yakomoje ku bantu bari mu nkiko bafatiwe mu bikorwa byo guhungabanya
umutekano w’igihugu, ashimangira ko ari ikimenyetso gikomeye cy’imbaraga
igihugu gifite zigomba guha umutekano abaturage bacyo.

Minisiteri y’Umutekano mu Gihugu yahoze iyobowe na Depite Sheikh Musa Fazil Harerimana wayiyoboye imyaka 10 kugeza isheshwe mu 2016.

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi Kuya 8 Ugushyingo 2019



rwandaactu

A lire aussi

Laisser un commentaire